1 Samuel 1:19 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bukeye Elikana n'urugo rwe bazinduka bajya kuramya Uhoraho, barangije basubira iwabo i Rama. Elikana aryamana n'umugore we Hana, maze Uhoraho yumva isengesho rye.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Babyuka mu gitondo cya kare bunamira Uhoraho; nuko bataha iwabo i Rama. Elikana aryamana n’umugore we Ana, nuko Uhoraho yibuka Ana.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye bazinduka kare mu gitondo bajya imbere y'Uwiteka barasenga, barangije basubira iwabo basohora mu rugo rwabo i Rama. Maze Elukana aryamana n'umugore we Hana, Uwiteka aramwibuka.