1 Samuel 1:23 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Elikana aramusubiza ati: “Nta cyo bitwaye, nushaka igumire hano kugeza ubwo umwana azacuka. Uhoraho nasohoze ijambo rye.” Nuko Hana aguma imuhira, yonsa umwana we kugeza acutse.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umugabo we Elikana aramubwira ati «Kora ikigutunganiye. Sigara aha kugeza ubwo uzamucutsa. Gusa, Uhoraho yubahirize ijambo rye.» Umugore rero arasigara, yonsa umuhungu we kugeza ubwo amucukije.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Umugabo we Elukana aramubwira ati “Kora icyo ushaka. Ugume aha kugeza ubwo uzamucutsa, icyakora Uwiteka nakomeze ijambo rye.” Nuko uwo mugore aguma aho, yonsa umwana we kugeza aho yamucukirije.