1 Samuel 10:1 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Samweli afata agacupa k'amavuta ayasuka ku mutwe wa Sawuli, maze aramuhobera agira ati: “Uhoraho yakwimikishije amavuta kugira ngo ube umuyobozi w'Abisiraheli.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Samweli afata urwabya rw’amavuta, ayasuka ku mutwe wa Sawuli, aramuhobera, maze aravuga ati «Mbese aho si Uhoraho wagusize, ngo ube umutware w’umuryango we?
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Samweli yenda imperezo y'amavuta ayamusuka ku mutwe, aramusoma aravuga ati “Mbese ibyo si byo byerekana ko Uwiteka akwimikishije amavuta, ngo ube umutware wa gakondo ye?