1 Samuel 10:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Se wabo wa Sawuli abaza Sawuli n'umugaragu we ati: “Mwari mwaragiye he?” Sawuli aramusubiza ati: “Twari twaragiye gushaka indogobe zazimiye, tuzibuze tujya kubaza Samweli.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Se wabo wa Sawuli aramubaza, we n’umugaragu we, ati «Mbese mwari mwaragiye he?» Aramusubiza ati «Twari twaragiye gushaka indogobe zacu; tubonye tuzibuze tujya kwa Samweli.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Se wabo wa Sawuli amubazanya n'umugaragu we ati “Mbese mwari mwaragiye he?”Aramusubiza ati “Twari twaragiye gushaka indogobe zacu, tubonye ko zibuze tujya kwa Samweli.”