1 Samuel 10:16 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Sawuli aramusubiza ati: “Yatubwiye ko indogobe zabonetse.” Ariko ntiyamuhingukiriza ibyo Samweli yari yamubwiye byerekeye ubwami.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Sawuli abwira se wabo, ati «Yatubwiye ko indogobe zacu zabonetse.» Ariko ibyerekeye ubwami Samweli yamubwiye, arabimuhisha.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Sawuli asubiza se wabo ati “Yatweruriye ko indogobe zabonetse.” Ariko amagambo y'ubwami Samweli yavuze arayamuhisha.