1 Samuel 10:2 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nitumara gutandukana ukagera i Selisa ku mupaka w'Ababenyamini hafi y'imva ya Rasheli, urahura n'abagabo babiri bakubwire bati: ‘Indogobe washakaga zarabonetse. So ntakizihangayikiye, ahubwo ni mwe mumuhagaritse umutima yibaza icyo yakora ngo yongere ababone.’
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uyu munsi nitumara gutandukana, urahura n’abagabo babiri hafi y’imva ya Rasheli, ku rubibi rw’igihugu cya Benyamini i Selisa. Bari bukubwire bati ’Indogobe wari wagiye gushaka zarabonetse, kandi so ntagihagaritse umutima kubera indogobe, ahubwo awuhagaritse kubera wowe. Ariho aravuga ati ’Noneho iby’umwana wanjye byo ndabigira nte?’
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko ubu numara gutandukana nanjye, uraza gusanga abagabo babiri ku gituro cya Rasheli mu rugabano rwa Benyamini i Selusa. Barakubwira bati ‘Indogobe wari ugiye gushaka zarabonetse kandi noneho so ntagihagaritse umutima w'indogobe, ahubwo ahagaritse uwawe. Ari ho aravuga ati: Noneho iby'umwana wanjye ndabikika nte?’