1 Samuel 10:21 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hanyuma yigiza hafi amazu agize umuryango wa Benyamini hatoranywa inzu ya Matiri, maze Sawuli mwene Kishi aba ari we utoranywa. Nuko baramushaka, ariko ntibamubona.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Arongera akoranyiriza hamwe umuryango wa Benyamini, buri nzu ukwayo, maze inzu ya Matiri iba ari yo itorwa. Hanyuma akoranya inzu ya Matiri, umuntu ku wundi; maze hatorwa Sawuli mwene Kishi, ariko bamushatse baramubura.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yigiza hafi amazu y'umuryango wa Benyamini, inzu ya Matiri iratorwa. Na Sawuli mwene Kishi aratorwa, baramushaka arabura.