1 Samuel 10:24 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Samweli arababwira ati: “Nguyu uwo Uhoraho yatoranyije, muri mwe nta wumeze nka we.” Abisiraheli bavugira icyarimwe bati: “Gahorane ingoma, nyagasani!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Samweli ni ko kubwira rubanda, ati «Mbese mwabonye uwo Uhoraho yatoranyije kubabera umwami? Nta n’undi uhwanye na we muri rubanda rwose!» Nuko baterera hejuru icyarimwe bavuga bati «Harakabaho umwami!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Samweli aherako abwira abantu bose ati “Mbese mubonye uwo Uwiteka yatoranije, ko nta wuhwanye na we mu bantu bose?”Nuko abantu bose batera hejuru bati “Umwami aragahoraho!”