1 Samuel 10:27 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Icyakora habonetse abantu b'abapfayongo, maze baravuga bati: “Bishoboka bite se ko uriya muntu yadukiza?” Baramusuzugura banga no kumuha amaturo, ariko Sawuli arabihorera.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko bamwe b’ibiburabwenge baravuga bati «Mbese uyu nguyu azadukiza ate?» Baramusuzugura, ndetse banga no kumuha amaturo. Ibyo ariko Sawuli ntiyabyitaho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko ab'ibigoryi bamwe baravuga bati “Mbese uriya mugabo azadukiza ate?” Baramusuzugura banga no kumuha indabukirano. Na we arinumira.