1 Samuel 10:3 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyuma urakomeza urugendo ugere ku giti cy'inganzamarumbu cy'i Taboru, urahahurira n'abagabo batatu bagiye gusenga Imana i Beteli. Umwe araba atwaye abana b'ihene batatu, undi afite imigati itatu, n'undi wikoreye uruhago rw'uruhu rurimo divayi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nutirimuka aho ngaho, uzagera ku giti cy’umushishi w’i Taboru. Uzahahurira n’abagabo batatu bazamuka bajya gusenga Imana i Beteli, umwe azaba ahetse abana b’ihene batatu, undi atwaye imigati itatu, naho uwa gatatu yikoreye uruhago rw’uruhu rurimo divayi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze nutirimuka aho ukagera ku giti cy'umwela w'i Tabora, urahurirayo n'abagabo batatu bazamuka bashengerera Imana i Beteli, umwe ahetse abana b'ihene batatu, undi yikoreye amarobe atatu y'imitsima, undi yikoreye imvumba ya vino.