1 Samuel 10:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyuma y'ibyo uragera i Gibeya-Elohimu, aho ingabo z'Abafilisiti zikambitse. Niwinjira mu mujyi urahura n'itsinda ry'abahanuzi, bamanutse bava ahasengerwa Imana bahanura. Imbere yabo haraba hari abacuranga inanga y'indoha n'inanga nyamuduri, n'abavuza ingoma n'imyirongi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hanyuma uzagera i Gibeya ku musozi w’Imana, aho abatware b’Abafilisiti batuye. Niwinjira aho mu mugi, uzahahurira n’itorero ry’abahanuzi bariho bahanura; baherekejwe n’inanga, ingoma, imyirongi n’imiduri, bava ahirengeye gusenga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze uragera ku musozi w'Imana, aho ingabo z'Abafilisitiya ziganditse. Nugera muri uwo mudugudu, urahurirayo n'umutwe w'abahanuzi bamanukana na nebelu n'ishako, n'imyironge n'inanga bibagiye imbere bava mu rusengero rwo ku kanunga, urasanga bahanura.