1 Samuel 11:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Sawuli ahinguye aza ashoreye ibimasa bye, maze arabaza ati: “Habaye iki ko abantu baboroga?” Bamutekerereza ibyo intumwa z'i Yabeshi zavuze.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ako kanya Sawuli aza akurikiye ibimasa bye abivanye mu murima, arabaza ati «Aba bantu bararizwa n’iki?» Bamutekerereza ibyo abo bantu b’i Yabeshi bari bamaze kubabwira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uwo mwanya Sawuli aza akurikiye inka azivana mu murima, arabaza ati “Abantu babaye bate ko barira?” Bamutekerereza iby'ab'i Yabeshi.