1 Samuel 11:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Afata ibimasa bibiri abicagaguramo ibice, abiha intumwa kugira ngo zibijyane mu gihugu cyose cy'Abisiraheli zivuga ziti: “Umuntu utazatabarana na Sawuli na Samweli, ni ko ibimasa bye bizagenzwa!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Afata ibimasa bibiri abitemamo ibice, abiha izo ntumwa ngo zibijyane mu gihugu cyose cya Israheli, zigenda zivuga ziti «Utazatabarana na Sawuli na Samweli, dore uko ibimasa bye bizagenzwa!» Nuko Uhoraho abahindisha umushyitsi, bagira ubwoba, bahagurukira icyarimwe.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Yenda inka ebyiri arazitemagura aziha impuruza, azohereza mu gihugu cya Isirayeli cyose. Arazibwira ati “Utazatabarana na Sawuli na Samweli, uko ni ko inka ze zizagenzwa.”Maze bafatwa n'umushyitsi uvuye ku Uwiteka, bahagurukira icyarimwe nk'umuntu umwe.