1 Samuel 12:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dore turi mu mpeshyi mu isarura ry'ingano, ariko ngiye gusenga Uhoraho ahindishe inkuba kandi agushe imvura. Ubwo ni bwo muri bumenye kandi mwemere ko mwacumuye bikomeye ku Uhoraho mwisabira umwami.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mbese ubu si igihe cy’isarura ry’ingano? Ngiye gusaba Uhoraho ahindishe inkuba, agushe imvura, maze mumenyereho ko ububi bwanyu bwabaye bwinshi imbere y’Uhoraho, ubwo mwasabaga umwami.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Mbese uyu munsi si mu isarura ry'ingano? None ngiye gusaba Uwiteka yohereze guhinda kw'inkuba n'imvura, maze muramenya murebe gukiranirwa kwanyu ko ari kwinshi mwakoreye imbere y'Uwiteka, ubwo mwisabiye umwami.”