1 Samuel 12:19 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko babwira Samweli bati: “Databuja, udusabire Uhoraho Imana yawe ye kutwica, kuko ku bicumuro byacu byose twongeyeho n'icyo kwisabira umwami.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Rubanda babwira Samweli, bati «Twingingire Uhoraho, Imana yawe, twoye gupfa, kuko ku byaha byacu twongereyeho icyo kwisabira umwami.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko abantu bose babwira Samweli bati “Sabira abagaragu bawe ku Uwiteka Imana yawe twe gupfa, kuko twongereye ku byaha byacu byose iki cyaha cyo kwisabira umwami.”