1 Samuel 12:20 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Samweli arabasubiza ati: “Nimuhumure! Koko mwaracumuye, ariko muramenye ntimuzongere kwimūra Uhoraho, mujye mumukorera n'umutima wanyu wose.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Samweli arababwira ati «Mwitinya! Koko ibyo bibi byose ni mwe mwabikoze, nyamara ntimukitarure Uhoraho, ahubwo nimumukorere n’umutima wanyu wose.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Samweli abwira abantu ati “Ntimutinye. Ni ukuri ibyo bibi byose mwarabikoze, ariko noneho ntimukebakebe ngo mudakurikira Uwiteka, ahubwo mukorere Uwiteka n'imitima yanyu yose.