1 Samuel 13:14 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
None ingoma yawe ntizamara kabiri. Uhoraho yitoranyirije undi muntu umunogeye amugira umuyobozi w'Abisiraheli, kuko wowe utakurikije itegeko yaguhaye.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko noneho, ubwami bwawe ntibuzaramba. Uhoraho yamaze kwishakira undi muntu ashyizeho umutima, kandi ni we yashyizeho ngo abe umwami w’umuryango we, kuko utumviye icyo Uhoraho yagutegetse.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko noneho ubwami bwawe ntibuzagumaho, Uwiteka amaze kwishakira umuntu umeze nk'uko umutima we ushaka, kandi ni we Uwiteka yashyizeho kuba umutware w'ubwoko bwe, kuko utumviye icyo Uwiteka yagutegetse.”