1 Samuel 13:22 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bityo mu ngabo zose zari kumwe na Sawuli na Yonatani, nta n'umwe wari ufite inkota cyangwa icumu, uretse Sawuli n'umuhungu we Yonatani.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni yo mpamvu ku munsi w’urugamba, nta nkota cyangwa icumu byarangwaga mu ngando za Sawuli na Yonatani, keretse bo bonyine ni bo bari babyitwaje.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ni cyo gituma ku munsi w'intambara, mu bantu bari kumwe na Sawuli na Yonatani nta n'umwe wari utwaye inkota cyangwa icumu, ariko Sawuli n'umuhungu we Yonatani bo bari babyitwaje.