1 Samuel 13:4 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bose babyumvise baravuga bati: “Sawuli yateye inkambi y'Abafilisiti none baturakariye!” Sawuli ategeka ko ingabo zimusanga i Gilugali.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Israheli yose yumva ko Sawuli yatsinze umutware w’Abafilisiti, kandi ko Abafilisiti barakariye cyane Israheli. Nuko rubanda rwose barakorana, bakurikira Sawuli i Giligali.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abisirayeli bose bumva bavuga ko Sawuli yanesheje abanyagihome cy'Abafilisitiya, kandi ko Abafilisitiya bazinutswe Abisirayeli. Abantu bateranira i Gilugali bakurikira Sawuli.