1 Samuel 13:5 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abafilisiti barakorana kugira ngo barwanye Abisiraheli. Bari bafite amagare y'intambara ibihumbi mirongo itatu, n'abarwanira ku mafarasi ibihumbi bitandatu, n'izindi ngabo nyinshi nk'umusenyi wo ku nyanja. Nuko barazamuka bashinga ibirindiro i Mikimasi, mu burasirazuba bwa Betaveni.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abafilisiti na bo barakorana ngo barwanye Israheli. Bari bafite amagare ibihumbi mirongo itatu, abanyamafarasi ibihumbi bitandatu, n’igitero cy’abantu benshi bangana n’umusenyi wo ku nkombe y’inyanja. Barazamuka ngo bace ingando i Mikimasi, mu burasirazuba bwa Betaveni.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Abafilisitiya bateranira kurwanya Abisirayeli. Bari bafite amagare inzovu eshatu n'abagendera ku mafarashi ibihumbi bitandatu, n'abantu bangana n'umusenyi wo mu kibaya cy'inyanja ubwinshi, barazamuka bagandika i Mikimashi iburengerazuba bw'i Betaveni.