1 Samuel 13:7 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
ndetse bamwe bambuka Yorodani bahungira mu Bagadi mu ntara ya Gileyadi. Sawuli yari acyibereye i Gilugali, maze ingabo zose bari kumwe zishya ubwoba.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ndetse bamwe bambuka Yorudani, kugira ngo bahungire mu gihugu cya Gadi n’icya Gilihadi. Naho Sawuli yari akiri i Giligali, rubanda rwose bari kumwe na we bahinda umushyitsi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi bamwe mu Baheburayo bari bambutse Yorodani, bajya mu gihugu cy'i Gadi n'i Galeyadi. Ariko Sawuli we yari akiri i Gilugali, abantu bose bamukurikira bahinda umushitsi.