1 Samuel 14:1 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umunsi umwe Yonatani mwene Sawuli abwira umusore wamutwazaga intwaro ati: “Ngwino tujye hakurya hariya aho Abafilisiti bashinze ibirindiro.” Ariko ntiyabibwira se.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umunsi umwe, Yonatani mwene Sawuli abwira uwamutwazaga intwaro ze, ati «Ngwino twambuke tujye mu ngando y’abafilisiti iri hakurya hariya.» Ariko ntiyabibwira se.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye Yonatani mwene Sawuli abwira umuhungu wamutwazaga intwaro ati “Ngwino twambuke tujye ku gihome cy'Abafilisitiya hakurya.” Ariko ntiyabibwira se.