1 Samuel 14:24 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Uwo munsi ingabo z'Abisiraheli ziragorwa cyane, kubera ko Sawuli yari yarahiye agira ati: “Nihagira umuntu ugira icyo arya butarira, kandi ntaramara guhōra abanzi banjye, uwo abe ikivume!” Bityo nta n'umwe wari wagize icyo akoza mu kanwa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abayisraheli barahababariye cyane uwo munsi, kuko Sawuli yari yihanangirije rubanda mu ndahiro, ati «Havumwe umuntu ugira icyo arya butaragoroba, mbere y’uko mara kwihorera ku banzi banjye!» Nta n’umwe muri bo wari wagize icyo akoza ku munwa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze uwo munsi Abisirayeli bararuha. Ariko Sawuli yari yarahije abantu aravuga ati “Havumwe umuntu wese ugira icyo arya butaragoroba, ntaramara guhōra ababisha banjye.” Nuko nta n'umwe muri bo wagize icyo arya.