1 Samuel 14:27 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko Yonatani we ntiyari yumvise indahiro ya se. Ni ko gukoza inkoni ye mu buki, abukombesha urutoki aratamira maze agarura agatege.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko Yonatani we, mu gihe se yarahiraga abantu, nta bwo yari yabyumvise. Nuko akoza isonga y’inkoni yari yitwaje muri bwa buki, akozaho intoki aratamira, maze amaso ye arushaho kureba cyane.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko Yonatani we, ubwo se yarahizaga abantu ntarakumva. Ni cyo cyatumye arambura inkoni yitwaje, ayikoza mu ngabo z'ubuki, abuhanaguza urutoki aratamira, nuko amaso ye arahweza.