1 Samuel 14:28 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Umwe mu ngabo aramubwira ati: “So yari yarahiye agira ati: ‘Nihagira umuntu ugira icyo arya uyu munsi, abe ikivume.’ Ni yo mpamvu ubona ingabo zose nta gatege.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Umwe mu bo bari kumwe aramubwira ati «So yihanangirije rubanda mu ndahiro ngo ’Ugira icyo arya uyu munsi avumwe.’ None abantu bishwe n’inzara.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze umwe mu bantu aramubwira ati “So yihanangirije abantu arabarahiza ngo ‘Ugire icyo arya uyu munsi, navumwe.’ ” Nuko abantu bagwa isari.