1 Samuel 14:30 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ubu se koko iyo ingabo ziza kurya ku minyago zanyaze Abafilisiti, ntiziba zarushijeho kubica?”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Mbese uyu munsi, iyo abantu bajya kurya ku byo basahuye abanzi babo, ntitwari kuba twabonye imbaraga, tukarushaho kumara Abafilisiti?»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uyu munsi iyaba abantu bariye ku masahu banyaze ababisha babo bagahaga, none tuba twarushijeho kwica Abafilisitiya.”