1 Samuel 14:34 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Hanyuma aravuga ati: “Nimujye mu ngabo mubwire abashaka kubaga amatungo banyaze, bayazane bayicire hano, bayavanemo amaraso maze mubone kurya mudacumuye ku Uhoraho.” Muri iryo joro buri wese azana ikimasa acyicira aho ngaho.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko Sawuli aravuga ati «Nimukwire muri rubanda bose mubabwire muti ’Buri muntu anzanire ikimasa cye cyangwa intama ye, mubyicire hano, hanyuma murye, aho gucumura kuri Uhoraho muryana inyama n’amaraso.’» Muri iryo joro, buri muntu muri rubanda azana itungo rye, maze bayabagira aho ngaho.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Sawuli aravuga ati “Nimukwire mu bantu bose mubabwire muti ‘Umuntu wese anzanire inka cyangwa intama ye’, muzīcire hano muzirireho, mwe gucumura ku Uwiteka muryanye amaraso.” Nuko muri iryo ijoro umuntu wese azana inka ye, bazicira aho.