1 Samuel 14:4 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yonatani yagombaga kunyura hagati y'ibitare bibiri birebire, kugira ngo agere aho ingabo z'Abafilisiti zari ziri. Igitare kimwe cyitwaga Bosesi, ikindi kikitwa Sene.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Hagati aho, Yonatani ashaka kwambuka inzira y’imfunganwa ngo agere ku ngando y’Abafilisiti. Muri iyo nzira hakaba igitare gifite iryinyo rimwe mu ruhande rumwe, irindi mu rundi, rimwe rikitwa Bosesi, irindi rikitwa Sene.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi hagati y'iyo nzira nyabagendwa, aho Yonatani yashakaga kunyura ngo agere ku gihome cy'Abafilisitiya, hari igitare gishongoje mu ruhande rumwe n'ikindi mu rundi ruhande, kimwe cyitwaga Bosesi, ikindi cyitwaga Sene.