1 Samuel 14:43 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
maze Sawuli aramubwira ati: “Mbwira icyo wakoze.” Yonatani aramusubiza ati: “Nakojeje inkoni yanjye mu buki ndarigata, ngaho nimunyice!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ni bwo Sawuli abwiye Yonatani, ati «Ntekerereza ibyo wakoze.» Yonatani arabimubwira, agira ati «Ni byo koko, nariye ku buki bwaje ku isonga y’inkoni nari nitwaje. None rero nta kundi niteguye gupfa.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Sawuli aherako abwira Yonatani ati “Mbwira icyo wakoze.”Yonatani aramubwira ati “Koko nakojeje umutwe w'inkoni nari nitwaje mu mushonge w'ubuki ndumva, none rero nkwiriye gupfa.”