1 Samuel 14:45 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ariko ingabo zibwira Sawuli ziti: “Yonatani ko ari we wahesheje Abisiraheli gutsinda, n'ibyo yakoze uyu munsi yari ahagarikiwe n'Imana. Byashoboka bite ko yahanishwa kwicwa? Ryaba ari ishyano! Turahiye Uhoraho ntihagire n'agasatsi kava ku mutwe we.” Ingabo zikiza Yonatani zityo ntiyicwa.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Rubanda babwira Sawuli, bati «Mbese Yonatani yapfa ate, kandi ari we watabaruye Israheli? Ibyo byaba ishyano kuri Uhoraho. Nuko rero, nta gasatsi ko ku mutwe we kazagwa hasi, kuko ibyo yakoze uyu munsi byose yabikoze afatanyije n’Imana.» Uko ni ko rubanda bakijije Yonatani, maze ntiyapfa.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ariko abantu babwira Sawuli bati “Mbese Yonatani yapfa kandi ari we wazaniye Isirayeli agakiza kangana gatyo? Biragatsindwa. Turahiye Uwiteka uhoraho, ntihazagira agasatsi na kamwe ko ku mutwe we gapfuka ngo kagwe hasi, kuko uyu munsi yakoranye n'Imana.” Uko ni ko abantu bakijije Yonatani, ntiyapfa.