1 Samuel 14:47 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Aho Sawuli yimiye ingoma, yarwanyije abanzi be bose mu bihugu bikikije Abisiraheli: Abamowabu n'Abamoni n'Abedomu n'abami ba Soba n'Abafilisiti, kandi aho yateraga hose yabagiriraga nabi.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Sawuli yamaze kuba umwami wa Israheli, ashyamirana n’abanzi be b’impande zose, arwana na Mowabu, n’Abahamoni n’Abanyedomu, n’umwami w’i Shoba, n’Abafilisiti, kandi aho yaganaga hose yabagiriraga nabi.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Sawuli amaze kwima ingoma ya Isirayeli, arwana n'ababisha be bose impande zose, Abamowabu n'Abamoni n'Abanyedomu n'abami b'i Soba n'Abafilisitiya, arabībasira aho yaganaga hose.