1 Samuel 15:12 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Bukeye arazinduka ajya gusanganira Sawuli, ariko bamubwira ko Sawuli yagiye i Karumeli, akahashinga ibuye ryo kwibuka gutsinda kwe, kandi ko avuyeyo yamanutse akajya i Gilugali.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Samweli abyuka mu gitondo cya kare, kugira ngo ajye gusanganira Sawuli. Baza kumubwira bati «Sawuli yageze i Karumeli ahishingira urwibutso, hanyuma aramanuka, akomeza ajya i Giligali.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Samweli azinduka kare mu gitondo ngo ahure na Sawuli. Babwira Samweli bati “Sawuli yasohoye i Karumeli kandi yishingiye urwibutso nyuma arahindukira, arakomeza amanukana i Gilugali.”