1 Samuel 15:16 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Samweli aramubwira ati: “Rekera aho nanjye nkumenyeshe ibyo Uhoraho yaraye ambwiye.” Sawuli ati: “Ngaho mbwira.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ariko Samweli abwira Sawuli, ati «Ibyo birahagije. Reka nanjye nkubwire ibyo Uhoraho yamenyesheje iri joro.» Sawuli aramubwira ati «Ngaho mbwira.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Samweli abwira Sawuli ati “Ba uretse nanjye nkubwire ibyo Uwiteka yaraye ambwiye iri joro.”Aramubwira ati “Ivugire.”