1 Samuel 15:18 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yagutumye kurwanya bariya Bamaleki b'abagome kugeza ubwo ubarimbuye ukabatsemba.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Uhoraho yakohereje ku rugamba, maze arakubwira ati ’Genda urimbure bariya Bamaleki b’abanyabyaha! Ubarwanye kugeza igihe ubatsembye bose, hatasigara n’umwe’.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Kandi akagutuma muri urwo rugendo akakubwira ati ‘Genda urimbure rwose ba banyabyaha b'Abamaleki, ubarwanye kugeza aho bazashirira?’