1 Samuel 15:24 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Sawuli abwira Samweli ati: “Naracumuye sinakurikiza amabwiriza y'Uhoraho wampaye, natinye rubanda nkora ibyo bashatse.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Sawuli abwira Samweli, ati «Nacumuye, naciye ku itegeko ry’Uhoraho, no ku magambo yawe. Nabitewe n’ubwoba nagize kubera rubanda, maze ndabumvira.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Sawuli abwira Samweli ati “Naracumuye ubwo nishe itegeko ry'Uwiteka n'amagambo yawe, kuko natinye abantu nkabumvira.