1 Samuel 15:33 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Samweli aramubwira ati: “Nk'uko inkota yawe yahekuye ababyeyi, bityo na nyoko agiye guhekurwa.” Nuko amutsinda aho imbere y'Uhoraho i Gilugali.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Samweli aravuga ati «Nk’uko inkota yawe yambuye abagore abana babo, ni na ko nyoko na we azamburwa umwana we, mu bandi bagore.» Aherako yica Agagi, imbere y’Uhoraho i Giligali.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Samweli aravuga ati “Nk'uko inkota yawe yahinduraga abagore impfusha, ni ko na nyoko azaba impfusha mu bandi bagore.” Nuko Samweli atemagurira Agagi imbere y'Uwiteka i Gilugali.