1 Samuel 15:35 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Kuva ubwo Samweli yarinze apfa batarongera kubonana. Samweli yakomeje kugira agahinda kubera Sawuli, Uhoraho na we yicuza icyatumye yimika Sawuli muri Isiraheli.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Kuva ubwo Samweli ntiyongera kubonana na Sawuli kugeza ubwo apfuye; ahubwo yakomeje kumuririra, kuko Uhoraho yicuzaga ko yagize Sawuli umwami wa Israheli.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Uhereye ubwo, Samweli ntiyongera kuza kubonana na Sawuli kugeza aho yapfiriye, ahubwo aramuririra. Kandi Uwiteka aricuza kuko yimitse Sawuli akaba umwami wa Isirayeli.