1 Samuel 16:13 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Samweli afata rya hembe ririmo amavuta, amusīgira imbere ya bakuru be. Kuva uwo munsi Mwuka w'Uhoraho aza kuri Dawidi amugumaho. Birangiye Samweli asubira iwe i Rama.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Samweli afata ihembe ry’amavuta, amusigira hagati y’abavandimwe be, maze umwuka w’Imana wuzura muri Dawudi guhera uwo munsi. Samweli akomeza urugendo agana i Rama.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Samweli aherako yenda ihembe ry'amavuta ayamusukiraho imbere ya bakuru be, uhereye ubwo umwuka w'Uwiteka akajya aza kuri Dawidi cyane. Nuko Samweli arahaguruka asubira i Rama.