1 Samuel 16:23 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Iyo Sawuli yahangwagaho na wa mwuka mubi, Dawidi yafataga inanga akamucurangira. Nuko Sawuli akoroherwa akamererwa neza, maze umwuka mubi ukamuvamo.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Nuko umwuka mubi uturutse ku Mana waba ufashe Sawuli, Dawudi agafata inanga ye, akamucurangira, maze Sawuli agacururuka, akumva amerewe neza, kandi umwuka mubi ukamuvamo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Hanyuma iyo umwuka mubi yavaga ku Mana agahanga kuri Sawuli, Dawidi yendaga inanga ye agacuranga, maze Sawuli akoroherwa agakira umwuka mubi akamuvaho.