1 Samuel 16:6 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Yese n'abahungu be bahageze, Samweli abona Eliyabu maze aribwira ati: “Nta kabuza uriya ni we Uhoraho agomba kuba yitoranyirije kugira ngo abe umwami.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bamaze kuhagera, Samweli ngo arabukwe umuhungu wa Yese witwa Eliyabu, aribwira ati «Nta kabuza, uwo Uhoraho yatoye ageze imbere ye!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko basohoye aho yitegereza Eliyabu aribwira ati “Ni ukuri, uwo Uwiteka yimikisha amavuta nguyu imbere ye.”