1 Samuel 17:25 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abisiraheli barabwirana bati: “Nimurebe uriya mugabo uje kudushōtōra! Umuntu uzamwica, umwami azamugororera ibintu byinshi cyane amushyingire n'umukobwa we, n'umuryango we uhabwe icyubahiro gikomeye mu Bisiraheli.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abayisraheli baravuga bati «Mbese mwabonye uriya mugabo uzamuka? Nta kindi kimuzanye kitari ugukoza isoni Israheli. Umuntu uri bumwice, umwami azamugororera ibintu byinshi, azamushyingira umukobwa we kandi azaha inzu ye icyubahiro cy’akarenga muri Israheli.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Abisirayeli baravuga bati “Aho mubona uriya mugabo uzamutse? Ni ukuri azanywe no gusuzugura Isirayeli. Umuntu uri bumwice umwami azamugororera ubutunzi bwinshi, amushyingire umukobwa we kandi azaha inzu ya se umudendezo muri Isirayeli.”