1 Samuel 17:28 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Mukuru we Eliyabu wari wumvise ibyo yavuganye na bo, aramurakarira cyane maze aramubaza ati: “Waje gukora iki? Ese ubundi ni nde wasigiye ya ngirwa matungo ku gasozi? Uriyemera ndabizi nzi n'amarere yawe, ubwo wazanywe no kureba intambara.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Maze Eliyabu, mukuru we w’imfura, yumva Dawudi avugana n’abo bantu. Aramurakarira cyane maze aramubaza ati «Mbese wazanywe n’iki hano? Amatungo yawe wayasigiye nde mu butayu? Ndakuzi wowe n’amarere yawe n’ubwibone bwawe: ubwo wazanywe no kureba intambara!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Maze Eliyabu mukuru we w'imfura ya se yumvise Dawidi avugana n'abo bantu, uburakari buramuzabiranya aramubaza ati “Wazanywe n'iki? Mbese bwa butama wabusigiye nde mu butayu? Nzi ubwibone bwawe n'agasuzuguro ko mu mutima wawe, kuko wazanywe no kureba intambara.”