1 Samuel 17:55 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Igihe Sawuli yabonaga Dawidi asatiriye Umufilisiti, yari yabajije Abuneri umugaba w'ingabo ati: “Ni ko Abuneri, uriya musore ni uwa nde?” Abuneri yari yamushubije ati: “Nyagasani, simbizi mba nkuroga!”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Ubwo Dawudi yajyaga kurwana n’Umufilisiti, Sawuli yaramwitegerezaga, maze abaza Abuneri, umugaba w’ingabo ze, ati «Uriya muhungu ni uwa nde, Abuneri we?» Abuneri aramusubiza ati «Ndagatuma utabaho, Nyagasani, nta bwo muzi.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Ubwo Sawuli yarebaga Dawidi agiye kurwana n'Umufilisitiya, yabajije Abuneri umugaba w'ingabo ze ati “Harya uriya muhungu ni mwene nde, Abuneri?”Na we aramusubiza ati “Mba ntuma utabaho Nyagasani, nkamumenya!”