1 Samuel 18:10 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nyuma y'aho Imana iteza Sawuli wa mwuka mubi, atangira gusaragurikira mu nzu iwe afashe icumu mu ntoki. Ubwo Dawidi yacurangaga inanga nk'uko bisanzwe.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bukeye, umwuka mubi uturutse ku Mana ufata Sawuli, atangira gusaragurika mu nzu ye. Ubwo Dawudi akaba aracuranga inanga ye, nk’uko yabigenzaga mu yindi minsi, naho Sawuli afite icumu rye mu ntoki.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye umwuka mubi uva ku Mana ahanga kuri Sawuli cyane, asaragurikira mu kirambi cy'inzu ye. Dawidi aherako acuranga nk'uko asanzwe akora iminsi yose, kandi Sawuli yari afite icumu mu ntoki.