1 Samuel 18:17 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Sawuli abwira Dawidi ati: “Dore Merabu umukobwa wanjye w'impfura, nzamugushyingira, upfa kunkorera gitwari ukayobora ingabo mu izina ry'Uhoraho.” Ubwo Sawuli yaribwiraga ati: “Ye kuzaba ari jye wica Dawidi, ahubwo azagwe ku Bafilisiti.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Bukeye Sawuli abwira Dawudi, ati «Dore Meraba umukobwa wanjye w’imfura, ni we nzagushyingira, ariko urakomeze kuba intwari ku mirimo yanjye, kandi urwane intambara z’Uhoraho.» Sawuli yaribwiraga ati «Ntazangwaho, ahubwo azicwe n’Abafilisiti.»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Bukeye Sawuli abwira Dawidi ati “Nguyu umukobwa wanjye mukuru Merabu, nzamugushyingira. Ariko rero ujye umbera intwari, urwane intambara z'Uwiteka.” Kuko Sawuli yibwiraga ati “Ye kuzangwaho, ahubwo azagwe ku Bafilisitiya.”