1 Samuel 18:23 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Abagaragu basubiriramo Dawidi ayo magambo, na we arabasubiza ati: “Ariko se mwebwe mubona kuba umukwe w'umwami ari ibintu byoroshye? Ndi umukene n'intamenyekana.”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Abagaragu ba Sawuli babwira Dawudi ayo magambo, maze Dawudi arabasubiza ati «Mbese murahamya ko byoroshye kuba umukwe w’umwami? Jyewe rero ndi umutindi kandi ndasuzuguritse!»
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko abagaragu ba Sawuli bongorera Dawidi ayo magambo. Dawidi aravuga ati “Mugira ngo biroroshye kuba umukwe w'umwami, kandi ndi umwana w'umukene w'insuzugurwa?”