1 Samuel 18:25 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Nuko Sawuli ashaka uko Dawidi yazicwa n'Abafilisiti, abwira abagaragu be ati: “Mumubwire muti: ‘Umwami nta nkwano yindi ashaka uretse guhōra inzigo abanzi be. None rero uzamuzanire ibinyita ijana byakebwe ku Bafilisiti.’ ”
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Sawuli yongera kubabwira ati «Muzabwire Dawudi muti ’Nta yindi nkwano umwami akeneye, itari ibinyita ijana bikebwe ku Bafilisiti, kugira ngo abone uko umuhorera abanzi be.’» Ubwo Sawuli yibwiraga ko Dawudi azicwa n’Abafilisiti.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Sawuli aravuga ati “Muzabwire Dawidi muti ‘Umwami ntashaka inkwano, keretse ibinyita ijana bikebwe ku Bafilisitiya, ngo ahōre inzigo abanzi be.’ ” Ariko Sawuli yibwiraga ko bizatuma yicwa n'Abafilisitiya.