1 Samuel 18:27 — Compare Translations

3 translations compared side by side

Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
ahagurukana n'ingabo ze bagaba igitero, bica Abafilisiti magana abiri. Ibinyita byabo Dawidi arabizana babiha umwami nta na kimwe kiburamo, kugira ngo azakunde abe umukwe w'umwami. Nuko Sawuli amushyingira umukobwa we Mikali.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Dawudi arahaguruka ajyana n’ingabo ze ku rugamba, yica abantu magana abiri mu Bafilisiti. Nuko Dawudi azanira umwami ibinyita byakebwe ku Bafilisiti, babibarira imbere y’umwami, kugira ngo Dawudi abe umukwe we. Nuko Sawuli amushyingira umukobwa we Mikali.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Igihe kitaragera Dawidi arahaguruka ajyana ingabo ze, yica mu Bafilisitiya abantu magana abiri. Nuko Dawidi atabarukana bya binyita, babishyira umwami umubare wabyo wose, kugira ngo abe umukwe w'umwami. Sawuli aherako amushyingira umukobwa we Mikali.