1 Samuel 18:5 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Dawidi yatabaraga ahantu hose Sawuli amwohereje agatsinda, Sawuli amuha umutwe w'ingabo ategeka, kandi Dawidi akundwa n'ingabo zose ndetse n'abagaragu ba Sawuli.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Aho Sawuli amwohereje gutabara hose, Dawudi yaratsindaga, bituma amugira umugaba w’ingabo ze. Yari akunzwe na rubanda rwose, ndetse n’abagaragu ba Sawuli baramukundaga.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko Dawidi akajya ajya aho Sawuli yamutumaga hose, akitonda. Sawuli amugira umutware w'ingabo ze, abantu bose barabyishimira ndetse n'abagaragu ba Sawuli.