1 Samuel 18:6 — Compare Translations
3 translations compared side by side
Kinyarwanda 2001 (BIR) (Bibiliya Ijambo Ry'imana)
Ingabo zitabarutse Dawidi amaze kwica wa Mufilisiti, abagore basohotse mu mijyi yose y'Abisiraheli aho Sawuli yanyuraga, bakamusanganira n'ubwuzu baririmba babyina, bavuza ingoma kandi bacuranga.
Kinyarwanda 2012 (Bibiliya Ntagatifu)
Igihe batabarutse, Dawudi amaze gutsinda Umufilisiti, abagore basohoka mu migi yose ya Israheli baza gusanganira umwami Sawuli, bafite ingoma n’inanga, baririmba kandi babyina imbyino z’ibyishimo.
Rwandan Kinyarwanda (BYSB) 2001 (Bibiliya Yera)
Nuko mu itabaruka ryabo Dawidi agaruka amaze kwica Abafilisitiya, abagore bava mu midugudu ya Isirayeli yose baririmba babyina, baza gusanganira Umwami Sawuli bafite ishako n'inanga z'imirya itatu, banezerewe.